•     

Suluhu, Ramaphosa na Obasanjo nibo bagiye kuba abahuza hagati ya Odinga na Ruto

Amakuru avuga ko Perezida wa Tanzania Samia Hassan Suluhu, Perezida wa Afirika y'Epfo Cyril Ramaphosa na Perezida wa Nigeria Olusegun Obasanjo. Aribo bateganyijwe kuzaba abahuza hagati ya William Ruto na Raila Odinga.

Aba nibo byitezwe ko bazaba abahuza hagati ya Raila Odinga na William Ruto

Kimwe mu binyamakuru byandikirwa muri Kenya, cyavuzeko Perezida William Ruto yandikiye Raila Odinga kuri Twitter amubwira ko yiteguye kugirana ibiganiro nawe mu gihe cyose yabonera umwanya.

Raila Odinga ngo yaba yarasabye Ruto ko muribyo biganiro bazagirana hagomba kuba harimo umuhuza,  aho yasabye ko haba harimo Perezida Ramaphosa ariko Ruto akaba atabikozwa, nkuko yabitangarije AFP.

Muri 2008 ubwo habaga imvururu zishingiye ku matora, icyo gihe uwari Umunyabanga mukuru wa ( UN) Kofi Annan, niwe wagenye Ramaphosa ko ariwe uba umuhuza mu rwego rwo kugarura Amahoro.

Undi wagarutsweho ni Obasanjo wayoboye Nigeria kuva 1999 kugeza muri 2007, biravugwa ko impamvu Odinga yifuza ko yaza kuba umuhuza muri ibyo biganiro nuko Obasanjo yabaye inshuti ikomeye y'umuryango wa Odinga.

Ni mu gihe William Ruto yifuza ko Perezida Samia yaba umwe mu bahuza nubwo  abasesenguzi bavuze ko Perezida Samia nta bunararibonye afite mu kuba umuhuza kuko ntahantu nahamwe yigeze abikora,  gusa bikavugwa ko mu minsi ishyize Samia aheruka Kenya aho byavuzwe ko yari agiye guhuza Raila na Ruto ariko ayo makuru yaje kunyomozwa na Odinga aho yavuze ko Samia yari muri Kenya kumpamvu z'ikiruhuko ibyo kuba umuhuza ntabwo birimo.

Bagabo John