•     

Dogiteri n'abagore bane batawe muriyombi bazira kwiba uruhinja mu bitaro

Muri Kenya haravugwa inkuru ya Dogiteri wafatanyije n'abagore bane mu kwiba umwana w'uruhinja nyuma yaho nyina yari yabyaye abana babiri bimpanga mu bitaro bya Bungoma.

Dogiteri n'abagore bane batawe muri yombi bazira kwiba uruhinja mu bitaro

Iki cyaha uyu mu Dogiteri hamwe n'abagore bane bagizemo uruhare mu kwiba umwe mubana bari bavutse ari impanga bagikoze tariki ya 5 Ukuboza 2022.

Kiri uyu wa 13 Gashyantare 2023  nibwo aba bombi bitabye urukiko kugirango basobanurirwe ibyaha ubushinjacyaha bubakurikiranyeho.

Umugore witwa Mercy Chebet yabyaye abana babiri b'impanga umukobwa n'umuhungu ariko yatunguwe no kubona bamuzaniye umwana umwe w'umukobwa gusa.

Uyu mubyeyi  bitewe nuko yabyaye bamubaze, yaje gutungurwa bamuzaniye umwana w'umukobwa gusa, abagije mu ganga undi mwana wa kabiri avuga ko yabyaye umwe wenyine.

Baracyekwaho kwiba umwana w'uruhinja mu bitaro 

Umugore bitewe nuko mu gihe cyose yisuzumishaga atwitwe bari baramubwiye ko atwite impanga, ibi nibyo yahereyeho atanga ikirego nyuma yiperereza haje kufatwa umugore witwa Joseline Simiyu bamusanganye uruhinja rw'umwana w'umuhungu ahita atabwa muriyombi. 

Simiyu yahise avuga abandi bagore bane aribo Irene Atieno, Robai Namiti, Rodah Namiti amwe na Dogiteri  Joseph Owola.

Polisi yahise isaba ibisobanuro birambuye ibitaro bya Bungoma aho uwo mubyeyi yabyariye uburyo uwo mwana yaburiye muri ibyo bitaro.

Bagabo John