Guverinoma y'Urwanda yihanganishije imiryango y'ababuriye ababo ndetse n'abakomerekeye mu impanuka ibizeza ubufasha
Nyuma yaho abantu 11 bitabye Imana abandi 36 barakomereka, nyuma yo ko bagwiriwe n’ubwanikiro bw’ibigori buherereye mu Kagari ka Gasagara mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gashyantare 2023.
Guverinoma y'Urwanda yihanganishije imiryango y'ababuriye ababo ndetse n'abakomerekeye muriyo mpanuka ibizeza ubufasha nkuko itangazo ryaturutse mu biro bya Ministeri w'intebe ribigaragaza.

Uretse gufata mu mugongo iyo miryango, Guverinoma kandi yatangaje ko Ingamba zo gukurikirana ireme ry'imyubakire zi zashyirwamo imbaraga
Bagabo John
