Umuyobozi w'Akarere ka Mbozi mu ntara ya Kilimanjaro Esther Mahawe yitabye Imana kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Mutarama 2025 nkuko byemejwe n'Umuryango we.
Esther Mahawe yaguye mu bitaro bya KCMC biherereye mu ntara ya Kilimanjaro.
Umuryango we watangaje ko uyu muyobizi w'Akarere ka Mbozi yari maze iminsi arwaye, uyu munsi aza kuremba biba ngombwa ko bamutwara mu bitaro bya Dar es Salaam, ariko abaganga bababwira ko umurwayi wabo arembye ko babanza ku mutwara mu bitaro bya KCMC, nyuma yo kugezwa kuri ibyo bitaro abaganga bakoze ibishoboka byose ngo baramire ubuzima bwe ariko biranga ahita yitaba Imana.

Mu butumwa bw'akababaro Perezida Samia Hassan Suluhu yageneye Umuryango wa Esther Mahawe bwavuzwe na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu Mohamed Mchengerwa, yavuze yihanganishije Umuryango wa Esther Mahawe ndetse ababwira ko imihango yose ijyanye no gushyingura izakorwa na leta.
Bamwe mu bayobozi b'uturere batangiye gutanga ubutumwa bw'akababaro ku muryango wa Nyakwigendera.
Bagabo John
