•     

"Hari abisabira gukubitwa nkoni 100 kugirango bakiranuke, "Mufti Salim"

Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim, yatangaje ko hari bamwe mu ba Islam bisabira ko bakubitwa inkoni ijana mu gihe bishyingiye kugirango bakiranuke, gusa ngo nkabantu bagendera ku itegeko Nshinga ntabwo nka RMC babyemera.

Mufti Salim Hitimana avuga ko hariho bamwe mu baislam bisabira gukubitwa inkoni ijana kugirango bakiranuke.

Kuri yu wa gatatu tariki ya 11 Ukwakira 2023, nibwo ku mbuga nkoranyambaga ku muyoboro wa YouTube hagaragaye umugore uvuga ko nyuma yo kwishyingira yakubiswe inkoni ijana we n'imugabo we ku girango babe bemerwa   na korowani.

Muri ubwo buhanya uyu mugore witwa Maliam, yavuze ko ubwo bari bamaze amezi atatu bishyingiye, byabaye ngombwa ko batumizaho abantu ndetse n'umwe mu bayobozi ba Islam kugirango bakubitwe inkoni ijana maze babe bemewe na korowani nk'umugabo n'umugore.

Yagize ati" ubwo twari tumaze amezi atatu tubana, byabaye ngombwa ko dutumizaho abantu hanyuma baraza nkubitwa inkoni 100 ndetse n'umugabo wange nawe akubitwa 100 kugirango tube abantu bemewe na korowani".

Maliam avuga ko yakubiswe inkoni ijana kubera ko yishyingiye.

Nyuma yo kumva ubwo buhamya bwuwo mugore uvuga ko yakubiswe inkoni ijana,  twashatse kumenya niba ko ko uyu mugore ibyo yavuze byaba ari ukuri yuko muri Islam iyo wishyingiye ukubitwa inkoni ijana kugirango ube wemewe na korowani  nkuko yabivize.

Asubiza ubutumwa bugufi bw'umunyamakuru w'ikinyamakuru Rubanda.rw,  Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim, yavuze ko haribamwe mu ba Islam iyo bishingiye bisabira gukubitwa inkoni ijana kugirango bumve ko bakiranutse.

Ubutimwa bwa Mufti Salim 

             Mufti Salim Hitimana

Yagize ati

Muraho amakuru!

1-mu Rwanda dufite itegeko nshinga rya repuburika niryo risumba yose, ntabwo ryemera ko umuntu akubitwa inkoni ijana natwe nka RMC umuryango w'abayisilamu mu Rwanda niko tubyemera, ntaho dutegeka umuyoboke wacu ko akubitwa inkoni ijana mu mategeko tugenderaho ashingiye ku itegeko nshinga.

Biriya byo gukubita inkoni ijana k'uwishyingiye bikorwa mu bihugu bigendera kuri sharia.

Sinzi uwabikoze ubwo tuzakurikirana tumenye uwabikoze,  nunva ari uko twabisubiza.

Nb: hari abayisilamu bamwe bumva ko badakubiswe baba batabaye abere imbere y'Imana  nabo ugasanga bagira uruhare gusaba ko kugirango bakiranuke bakubitwa inkoni 100, ariko twe nka Rwanda Muslim community ntabwo ibyo bihano tubifite mu mategeko yacu tugenderaho.

Uriya mudamu abaye arindi mbogamizi yakwegera ubuyobozi bukamufasha.
Murakoze.

Hari bamwe mu baganiriye n'ikinyamakuru Rubanda bavuga ko biriya byo gukubitwa inkoni 100 bibaye aribyo byaba ari ihohoterwa rikorerwa ikiremwa muntu.

Bagabo John