Inzego zishinzwe iperereza ku byaha by'ubugome ndengakemere rizwi nka (DCI) muri Kenya, ryatahuye imva enye ku rukuta rw'urusengero rwitwa Holy Ghost Coptic Church.

Iri torero Holy Ghost Coptic Church, riyobowe n'umushumba witwa John Pesa, amakuru yatangajwe nakimwe mu binyamakuru byandikirwa muri Kenya cyanditse ko inzego z'iperereza zageze kuri urwo rusengero barikumwe n'inzego z'Ubuzima mu intara ya Kisumo.
Amakuru avuga ko hari bamwe mu bayobozi birinze ko imyirondoro yabo ijya mu itangazamakuru, bavuze ko bakoze iryo perereza nyuma yuko hagaragaye ibirego by'abantu bavugaga ko hari abantu bashyinguye muri ayo marimbi ari kuri urwo rusengero.
Biravugwa ko hari abantu bari bafite ibibazo byo mu mutwe bazanagwa aho kuri iryo torero ngo basengerwe hanyuma bikarangira bitabye Imana bagahita babashyingura aho ngaho.
Gusa Umushumba wurwo rusengero Pasiteri John Pesa, ubwo yabazwagwa n'inzego z'ubugenzacyaha yahakanye amakuru avuga ko haba hari abantu baba barashyinguwe kuri urwo rusengero kuko umuntu wese witabye Imana ashyingurwa murugo rwe.
Pasiteri John Pesa
Uyu Pasiteri John Pesa, yavuze ko niyo hitabye Imana Umushumba w'itorero adashyingurwa ku rusengero ahubwo ashyingurwa murugo rwe.
Pasiteri John Pesa yavuze itorero ayoboye rimaze imyaka 40 ribayeho bityo ritakora amakosa yo gushyingura umuntu ku rusengero.
Bagabo John