•     

Ntamunsi numwe Umugore azaringanira n'Umugabo- Perezida Samia

Perezida wa Tanzania Samia Hassan Suluhu yavuze ko isi izarinda irangira ntamunsi numwe Umugore azaringanira n'Umugabo kuko Niko Imana yabiremye.

Ntamunsi numwe Umugore azaringanira n'Umugabo

Ibi Perezida Samia yabitangarije mu birori byokwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umugore, ibirori ku rwego rw'igihugu bikaba byabereye mu Ntara ya Arusha.

Mu ijambo rye Perezida Samia yavuze ko iterambere ry'igihugu rigerwaho iyo habayeho ubufatanye bwa buri wese.

Ubwo yasobanuraga iby'ubufatanye, Perezida Samia yavuzeko muri ubwo bufatanye butashoboka mu gihe hakiri abakandamiza abandi bitwaje uburinganire 

Yagize Ati " Urebye uburyo gahunda za Leta zagiye zishyirwaho byatanze umusaruro mwiza ku gihugu kuko byakozwe  harebwa ubufatanye bwari umwe hatabaye kuvuga ngo ni uburinganire "

Yakomeje agira Ati"  ndagirango nshimagire ayamagambo ko isi izarinda irangira ntamunsi numwe Umugore azaringanira n'Umugabo, njyewe Imana yampaye ubushobozi bwo gutwita nkagendana  umwana Munda amezi icyenda kugeza mbyaye, ubwo bushobozi ntabwo Umugabo azagira kugeza isi irangiye,  icyakabiri, Imana yahaye Umugabo ubushobozi bwo gutera inda kuburyo niyo yaba Sayansi imeze ite ntamunsi numwe ubwo bushobozi buzagirwa n'umugore kugeza isi irangiye ".

Perezida Samia yashoje ashimira abanyamadini ku nyigisho nziza batanga zigaragaza ko buri Muntu haribyo Imana yamuremeye bityo bidakwiye ko habamo bamwe barenga ku nshingano bitwaje Uburinganire.

Bagabo John