Bamwe mu bakozi b'Imana bamaganye icyemezo cyafashwe n'intara ya Kisii, muri Kenya cyo kwishuza ibitaramo by'ivuga butumwa bikorwa n'injoro., aho bavuze ko gusoresha Ivugabutumwa bimeze nko gusoresha Imana.
Aba bakozi b'Imana barimo aba Pasiteri ndetse n'abihaye Imana ( Abapadiri) bose bamaganye iki cyemezo cyafashwe cyo kwishuza abakoresha ibitaramo by'ivugabutumwa n'injoro.
Imbaziriza mushinga ivuga ko abakozi b'Imana bazajya bakoresha ibitaramo by'ivugabutumwa nijoro bazajya bishyuzwa cyangwa se bazajya basoreshwa amashilingi angana Sh5,000.
Abadepite bo muri iyo ntara ya Kisii, nibaramuka bamaze gusinya kuri iryo tegeko, buri mukozi w'Imana ugiye gukoresha igitaramo k'ivugabutumwa azajya asora Sh5,000 buri cyumweru.
Usibye abazakora ibitaramo n'ijiro bazajya bishyuzwa ayo Mashilingi, iri tegeko rivuga ko n'abakozi b'Imana bazajya bakora ivugabutumwa muri karitsiye ( Cartier) nawe asabwa kwishyura Amashilingi
Sh2,000 buri cyumweru.
Ni mugihe Umukozi w'Imana ugiye kuvuga ubutumwa ariko afite ibyo bita Imizindaro we azajya atanga Amashilingi Sh20,000.
Uhagarariye abakozi b'Imana muri iyo ntara ya Kisii witwa Lawrence Nyanuga, yavuze ko ibyo iriya ntara yakoze byo gusoresha bariya bakozi b'Imana ari igikorwa kibabaje.
Yagize Ati" Ubwo bano badepite biyamamazaga badusabye ko twabwira abayoboke bacu ko tubasabira bagatsinda amatora, none dore baratwihindutse batangiye ku twishuza ngo twishyure ibitaramo by'ivugabutumwa, gusa birababaje ".
Uyu Muyobozi yavuze ko leta yari kwiye kubatera inkunga mu kuvuga ubutumwa kuko bakiza imitima yabenshi aho kugira ngo bishyuze ivugabutumwa bakora, kwishyuza ivugabutumwa ni nkokwishyuza Imana.
Bagabo John