•     

Kenya: Imifuka iri ku mashati mashya ya Polisi yateje impaka muri Rubanda.

Abaturage bazamuye impaka zitandukanye ku myambaro mishya ya Polisi aho basabye ko imifuka iri kuri iyo myambaro yakurwaho mu rwego rwo guhangana n'abapolisi baka ruswa, amashilingi bahawe bakayabika muri iyo mifuka.

Imifuko iri ku myenda mishya ya Polisi yateje Impaka muri Rubanda.

Izi mpaka zabaye ubwo kuri uyu wa gatatu 30 Kanama 2023  Polisi ya murikiraga rubanda imyambaro mishya izajya yambarwa n'igipolisi  ndetse Polisi isaba abaturage gutanga ibitekerezo kuri iyo myambaro mishya.

Nyuma yo ku murika iyo myenda herekanwa abapolisi bambaye imyenda mishya, hahise hakwira kwira amafoto y'abagabo n'abagore bambaye amashati ariho imifuko nkuko bisanzwe ku myenda yambarwa n'inzego z'umutekano.

Iyi myambaro mishya ya Polisi Abaturage basabye ko yakurwaho mu rwego rwoguhangana na ruswa.

Nkuko ubuyobozi bwari bwasabye ko abaturage baza gutanga ibitekerezo kuri iyo myambaro, abakoresha imbuga nkoranyambaga nibo babaye abambere gutanga ibitekerezo aho abenshi mu batanze ibitekerezo basabye ko murwego rwo guca ruswa ivugwa muri Polisi,  iyo myambaro yakurwaho imifuko yose haba ku mashati ndetse n'ipantaro.

Umwe mu batanze igitekerezo akoresheje × yahoze ari Twitter,  yavuze ko imifuko yakurwaho hanyuma bakododerwa indi myambaro itariho imifuko.

Yaje ku nganirwa  n'undi nawe wavuze ko iriya mifuka ikwiriye kuvanwaho kugirango hirindwe ko bamwe mubaka ruswa babona aho bashyira iyo ruswa baba bahawe.

Dore bumwe mu  utumwa  bwatanzwe n'abakoresha imbuga nkoranybaga.

Muri Nzeri 2023 Polisi yasohoye imyambaro mishya ya iza kwa maganirwa kure n'abaturage bavuga ko idafite ibara ribereye Polisi ya Kenya.

Bagabo John