•     

Igiciro cy'amashanyarazi gihanitse cyiri kuvugitirwa umuti ukarishye

Mu gihe hamaze iminsi havugwa ibiciro by'amashanyarazi bihanitse cyane,EUCL yatangaje ko hari ikizere ko bigiye gukemuka vuba cyane.

Ubwo Karegeya Wilson yasobanuraga byinshi ku igiciro cy'amaashanyarazi kigorangye mu Rwanda

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa 3 tariki ya 21 Gashyatare, mu kiganiro waramutse Rwanda gitambuka kuri televiziyo y'igihugu, ubwo umuyobozi w'ishami rishinzwe ubucuruzi mu kigo cy'igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi [EUCL] , Bwana Karegeya Wilson yasobanuraga byinshi ku giciro cy'amashanyarazi kiri ingorabahizi kuri benshi.

Karegeya yavuze ko iyo hakorwa ibiciro hagenderwa ku bushobozi bw’abaturage ndetse n’inganda ziwukoresha muri rusange.

Yatanze icyizere cy'uko ibiciro by'amashanyarazi bizegenda bigabanyuka biturutse ku nganda z'amashanyarazi ziri kugenda zubakwa hirya no hino.

Ati “Buri muntu wese iyo umuvugishije wumva yifuza kuba yagabanyirizwa ariko aho bishoboka, umuntu aba areba akaba yagabanya. Kugabanya ibiciro by’amashanyarazi bizashoboka kubera ko hari inganda z’amashanyarazi turi kugenda dushyiraho kandi zihendutse.”

Ni mu gihe mu bitaro bya kaminuza ya butare byo bigitaka igiciro gihanitse cy'umuriro bituma badatanga service z'ubuvuzi zihendutse, Aho bakoresha nibura miliyoni zisaha 30 ku kwezi z'umuriro.Byumvikana ko mu mwaka byishyura arenga miliyoni 360Frw.

Umuyobozi ushinzwe imari muri CHUB, Bagirinshuti Issa , ati “Bishobora no kwiyongera bitewe n’ibikoresho byinshi twagiye tugura kugira ngo tubashe kwita ku barwayi kandi uko twabiguze ntabwo ariko icyo kiguzi tucyongera ku giciro twishyuza umurwayi. Baramutse batugabanyirije bakaduhera ku giciro kiri hasi byatworohera kugira ngo natwe turusheho kwita ku barwayi.”

Bagirinshuti yavuze ko kuba igiciro cy’umuriro gihanitse bikoma mu nkokora itangwa rya serivisi z’ubuvuzi zihendutse kandi uko bikwiye.

i'm seasoned journalist known for insightful reporting and dedication to uncovering the truth. With a passion for storytelling and a commitment to journalistic integrity, i have carved a name for myself as a prominent figure in the media landscape and covered a wide range of topics, from health and business to culture and social issues. i thorough research and in-depth interviews since 2016