•     

Tanzania: Uwarufite ikiraka cyo kwica abantu bamukodesheje yishwe na Police.

Umuturage witwa Heleni Nyankole uzwi cyane ku izina rya Beberu bivugwa ko yahabwaga ibiraka byo kwica abantu yatawe muri yombi arangije arabarwanya baramurasa ahasiga ubuzima.

Ubwicanyi ruharwa yishwe na Polisi nyuma yo gushakishwa igihe kire kire

ACP Ally Makame, umuyobozi wa polisi mu karere ka  Katavi, aganira n’abanyamakuru kuri uyu wa 10 Nyakanga 2022, yavuze ko ukekwaho icyaha yishwe mu ijoro ryo ku wa gatanu ubwo yarwanaga n’abapolisi.

Komanda Makame yavuze ko Beberu yahawe akazi ko kwica abantu mu ntara  Katavi no Mubindi bice bitandukanye by'igihugu. 

Yakomeje avuga ko ku ya 28 Kamena 2022 nijoro mu mudugudu wa Bukombe ukekwaho kuba yarishe umuturage wo mu Mudugudu wa Bukombe Tanganyika, Mandalu Ndulu amutema mu ijosi.

Uyu  Beberu yahawe akazi n’abaturage babiri bo mu mudugudu wa Luhita-Bujombe kugira  bamwishyura 800.000 yo kwica Ndulu.

Uyu mwicanyi yaje gushakishwa na Police  bamusanga iwe aryamye hanyuma bamusaba gusohoka munzu, asohokana inkota ashaka kuyitera umupolice hanyuma barasa mu kirere ariko akomeza ku basatira mu rwego rwo kwirwanaho bamurasa munda bamujyana kwa muganga ahita agwa munzira.

Bagabo John