•     

Burera: Abaturage barishimira ko ubuyobozi bwumva ibibazo byabo

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2026, mu Kagari ka Bungwe ko mu Murenge wa Bungwe habereye inama yahuje abayobozi n’abaturage, igamije kwakira no gukemura ibibazo abaturage bafite ndetse no gukomeza kubegereza ubuyobozi.

Abaturage barishimira ko ubuyobozi bwumva ibibazo byabo

Iyo nama yabaye mu gicamunsi cy’uyu munsi yitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline, intumwa ya Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu  Ruterana Boniface, hamwe n’umukozi mu biro by'Umuvunyi Nkwasibwe Donatien.

Abaturage bo muri aka gace bahawe umwanya wo kugaragaza ibibazo bibangamiye imibereho yabo ya buri munsi, birimo ibijyanye n’amakimbirane ashingiye ku mitungo, serivisi z’ikorwa ry’inyandiko, ibibazo by’ikorwa ry’imihanda n’ibindi bibazo bifitanye isano n’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Mu butumwa bwatangiwe muri iyo nama, abayobozi basabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere no gukorana neza n’inzego z’ibanze kugira ngo ibibazo bikemurwe mu buryo bwihuse kandi burambye. 

Banabibukije ko gutanga amakuru ku gihe no gukoresha inzira zemewe n’amategeko biri mu bifasha gukemura ibibazo hadakoreshejwe amakimbirane.

Bimwe mu bibazo byagejejwe ku bayobozi byahise bibonerwa ibisubizo aho inama yabereye, mu gihe ibikeneye gukurikiranwa byashyikirijwe inzego zibishinzwe kugira ngo bikorweho mu buryo bwihariye.

Abaturage bitabiriye iyi gahunda bashimye uburyo abayobozi bakomeje kubegera bakabatega amatwi, bavuga ko bibafasha kumva ko ibibazo byabo bihabwa agaciro kandi bikitabwaho. 

Bavuze kandi ko ibiganiro nk’ibi bigira uruhare mu gukomeza kwimakaza imiyoborere myiza no kubaka icyizere hagati y’abaturage n’ubuyobozi.

Bagabo John 