•     

Munyakazi Sadate yanenze abashaka gusiga u Rwanda isurambi

Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sport kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kamena 2023, Nibwo yashyize ubutumwa ku rukuta rwa Twitter anenga abashaka gusiga u Rwanda isura mbi.

Munyakazi Sadate yageneye urubyiruko ubutumwa

Usibye kunenga abashaka gusiga u Rwanda isura mbi,  Munyakazi Sadate yabwiye urubyiruko ko  rukwiye  kwirinda no guheza abashaka gusubiza igihugu cy'u Rwanda mu mwiryane.

Ati"Nshuti zanjye rubyiruko bavandimwe banjye nkunda cyane, iyo mbabonye mwishimye, mutekanye, mufite Igihugu biranshimisha, mu nkundire mbibutse ko amahirwe nkayo twe tutayabonye mu buto bwacu."

Ubutumwa burambuye.

Nshuti zanjye rubyiruko bavandimwe banjye nkunda cyane, iyo mbabonye mwishimye, mutekanye, mufite Igihugu biranshimisha, mu nkundire mbibutse ko amahirwe nkayo twe tutayabonye mu buto bwacu.

Mu minsi ishize nabonye abagabo n'abagore b'ibigwari, inkozi z'ibibi zinyotewe no kuroha u Rwanda, birirwa babuyera iyo mu Mahanga kdi bagendana umwuka mubi kdi  bahagurukiye kwanduza isura nziza y'Igihugu cyacu kdi aricyo cyanyu, bambariye kugoreka amateka bashaka kudusubiza mu macakubiri atuganisha mu bihe by'icura burindi Igihugu cyacu cyanyuzemo.

Ibihe twanyuzemo byatugize imfubyi, abandi baba abapfakazi, abandi bahinduka incike, Imitima yacu yashenguwe n'amateka mabi twavomye  mu mateka ya Génocide yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

Nshuti zanjye rubyiruko twaciye habi, duca mu mabi, duca mu babi dukuramo ibibi, ibi byose ntago yari amahitamo yacu, ibi byari amahitamo y'abantu babi.

Nshuti zanjye mu nkundire muhaguruke muhagarare mwamagane amabi y'ababi, abashaka kudusubiza mu macakubiri nta kiza babifuriza, icyo babifuriza nukubaraga agahiri n'agahinda nkako twahuye nako, niyo mpamvu mbasabye ngo muvuge

OYA KUBASHAKA KUDUSUBIZA MU MWIRYANYE.

Ako gakundi mubona aho hasi ku ifoto n'abanyamabi mukwiye kurwanya no kwamagana kubera AMABI bashaka kuroha mu rubyiruko, bafite inyota y'Ubutegetsi kabone niyo banywa amaraso yacu.

Incengezamatware ya Génocide, kugoreka amateka, kwangisha urubyiruko Igihugu cyabo n'Ubuyobozi bwabo, n'ukwica urubyiruko n'Igihugu.

Mu gusoza reka mbabwire ngo : 《 nta mwuka wa SEKIBI uzongera kubona Intebe muri iki gihugu》nti bishoboka kuko u Rwanda rudufite nk'abakunda uru Rwanda.

Bagabo John 