•     

Nigeria: Abantu 77 batabawe na Polisi aho bari bafungiye bategereje kugaruka kwa Yesu.

Muri Nigeria Polisi yatabaye abantu 77,barimo abana 26, abasore 8 n'abantu bakuru 43, bakaba bari fungiranwe mu rusengero n’umupasiteri ngo bategereze igaruka rya Yesu.

Polisi zatabaye abantu bari bafungiranye murusengero bategereje kugaruka kwa Yesu.

Ibi byabereye muri Leta ya Ondo iherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Nigeria. Byemezwa ko bamwe muri bo bari bahamaze amezi arenga atatu.

Nkuko BBC mu ishami ryayo ry' igiswayili yabitangaje, ngo  benshi muri abo bantu bari barasabwe kuhategerereza igaruka rya Yesu muri Mata, ndetse hari bamwe bari barataye ishuri kugira ngo bazashobore kumwibonera agarutse.

Igikorwa cyakozwe na Police cyo gusaka uru rusengero cyabaye nyuma y’uko umubyeyi w’umugore avuze ko abana be babuze, agaragaza ko atekereza ko bari muri urwo rusengero.

Bari bamaze amezi arenga atatu bafungiranye mu Rusengero ngo bategereje ku garuka kwa Yesu.

Polisi ivuga ko irimo gukora iperereza ku gicyekwa ko ari ugushimuta abantu mu kivunge, nyuma yuko isatse urusengero uru rusengero rwa Whole Bible Believers’ Church, ruri mu gace ka Valentino, mu Mujyi wa Ondo.

Kugeza ubu umupasiteri wo muri iri dini, David Anifowoshe, n’umwungirije, batawe muri yombi, mu gihe abari bari muri urwo rusengero bajyanwe n’ubuyobozi ngo bitabweho.

Bagabo John