•     

Burera: Meya yatanze umucyo kuri Moto yakomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline, yatanze umucyo ku bijyanye na moto iteganyijwe kugurwa kugira ngo yifashishwe mu bikorwa by’umutekano mu Murenge wa Bungwe., aho abaturage aribo batanze umusanzu wabo ku bushake.

Mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kuvugwa inkuru ya Moto izagurwa  mu Murenge wa Bungwe, Akarere ka Burera, aho bamwe bayise “Moto ya DASSO” izifashishwa mu gukumira no kurwanya abinjiza ibiyobyabwenge n’amagendo. 

Hari kandi abavuze ko abaturage bahatiwe gutanga umusanzu wa 2, 000 Frw kugira ngo iyo Moto iboneke.

Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline, yagiranye n’ikinyamakuru Rubanda, yavuze ko igitekerezo cyo kugura iyo Moto atari icy’ubu, ahubwo ko abaturage bari bamaze imyaka irenga itatu bagitanze.

Yagize ati: “Iki ni igikorwa gisanzwe kuko hari aho abaturage bakusanya umusanzu bakagura imodoka cyangwa ikindi gikoresho kibafasha mu bikorwa by’umutekano n’isuku. Mu Murenge wa Bungwe, abaturage ni bo batanze igitekerezo cyo kwishakamo ubushobozi bakagura Moto izabafasha gukurikirana ibikorwa by’umutekano, by’umwihariko kurwanya abambutsa ibiyobyabwenge n’amagendo.”

buyobozi w'Akarere ka Burera,  Mukamana Soline

Meya yakomeje avuga ko iyo Moto itazifashishwa gusa mu bikorwa by’umutekano, ahubwo izanagira uruhare mu gutabara abaturage bafite ibibazo byihutirwa, nko kugeza abarwayi kwa muganga ndetse no gufasha mu bindi bikorwa rusange.

Meya Mukamana yashimangiye ko abaturage batanze umusanzu ku bushake bwabo, kuko ari bo ubwabo batanze icyo gitekerezo.

Ku ruhande rw’Umuyobozi w’Umurenge wa Bungwe Amani Wilson,  yavuze ko biteganyijwe ko iyo Moto izaba yabonetse bitarenze ukwezi kwa Kamena 2026.

Yagize ati: “Kugeza ubu amafaranga hafi ya yose amaze kuboneka. Hamaze gukusanywa miliyoni 4 n’ibihumbi magana 450  by’amafaranga y’u Rwanda, hakaba habura amafaranga atageze ku bihumbi 100 kugira ngo tugere kuri miliyoni 4.5 z’agaciro ka Moto iteganyijwe kugurwa harimo n'ibyangombwa byayo ”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bungwe, Amani Mwambutsa Wilson 

Yakomeje asobanura ko iyo Moto itazandikwa ku muntu ku giti cye, ahubwo ko izandikwa kuri Leta kuko ari umutungo rusange w’abaturage. 

Yongeyeho kandi ko amafaranga ajyanye no kuyigurira lisansi cyangwa kuyikoresha mu gihe yagize ikibazo, atazajya asabwa abaturage ahubwo azajya atangwa n’inzego za Leta.

Bagabo John