Youssuf Murangwa umuyobozi mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurisha mibare mu Rwanda niwe wabaruye mu rugo rw'umuryango wa Perezida Paul Kagame.
Nkuko amafoto yashyizwe kurubuga rw’Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda, arerekana Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari kuganira na Youssouf Murangwa wambaye umwenda w’abashinzwe ibarura mu gihugu.
Taliki 16, Kanama, 2022 nibwo hatangijwe Ibarura rya gatanu ry’abaturage n’imiturire.
Iri barura rikaba rigamije kureba umubare w’abatuye u Rwanda, ibyo bakora, uko babayeho…byose bigakorwa mu rwego rwo kubona no gutanga imibare ihamye izafasha inzego zikora politiki y’igihugu mu kugena igena migambi rihamye.
Bagabo John