Perezida Evariste Ndayishimiye ntabwo avuga rumwe na Minisitiri w'intebe Alain-Guillaume Bunyoni ku kibazo ki bikomoka kuri Peteroli igihe kizakemukira.
Ukutavuga rumwe hagati ya Perezida Evariste Ndayishimiye hamwe na Minisitiri w'intebe Alain-Guillaume Bunyoni, bishingiye ku kibazo kimaze igihe kivugwa mu Burundi kijyanye n'izamuka ry'ibikomoka kuri Peteroli aho mu minsi ishize hagaragaye amafoto y'Abapolisi bagiye mu kazi bateze abanyozi.

Abapolisi basigaye batega igere iyo bagiye mu kazi kubera izamuka rya Peteroli
Kuriki kibazo Minisitiri w'intebe Alain-Guillaume Bunyoni yavuze ko Abarundi bagomba kwimenyereza kugenda n'amaguru kuko yo adasaba ibitoro, Ati" nta muntu uzi igihe iki kibazo cyugarije Isi kizakemukira bityo ko Abarundi bakwiye kwiga uburyo bahangana nacyo. Abanyagihugu bakwiye gutangira kwitoza kugenda n’amaguru kuko yo adasaba ibikomoka kuri Peteroli."
Ni Mugihe Perezida Ndayishimiye yemeje ko ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Burundi, kizaba cyakemutse mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Aha niho habaye ukutavuga rumwe hagati ya Perezida na Minisitiri w'intebe kugihe nyacyo ikibazo ki bikomoka kuri Peteroli kizabonerwa igisubizo.
Ntabwo ari Mu Burundi gusa havugwa izamuka ry'ibikomoka kuri Peteroli kuko no mu Rwanda na Tanzania ibiciro bya Peteroli byagiye bitumbagira cyane kuburyo na Transport nayo yazamutse kubera kuzamuka kwa Peteroli
Bagabo John.
