•     

"Ntamuturage ukwiye kwimwa Service kubera ko afite izina rimwe" Peacemaker Mbungiramihingo

Nyuma yaho hari bamwe mu baturage mu bice bitandukanye by'igihugu bagaragaje ko mu iranga mimerere yabo usanga bafite izina rimwe gusa, bityo bigatuma hari Serivise batahabwa. Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu iravuga ko nta muturage ukwiye kwimwa Service kubera ko afite izina rimwe gusa.

Ntamuturage ukwiye kubura Service bitewe nuko afite izina rimwe ku irangamuntu

Uwitwa Nzabamwita ufite izina rimwe gusa haba ku irangamuntu ndetse no ku ruhushya rwo gutwara ikinyabiziga, aganira n'ikinyamakuru Rubanda yavuzeko ubusanzwe yitwa  Nzabamwita Vincent,  ariko yisanze ubwo yajyaga gufata irangamuntu handitseho izina rimwe gusa ariryo Nzabamwita. 

Uyu yitwa Nzabamwita Vincent, ariko ku irangamuntu ndetse na Perme handitseho Nzabamwita gusa

Uyu Nzabamwita atuye mu Karere ka Huye mu murenge wa Simbi mu kagari ka Nyangazi, umudugudu wa Karebero. Avuga ko kuba afite izina rimwe ku irangamuntu hari zimwe muri Service atabona harimo nko guhabwa inguzanyo mu bigo by'imali cyangwa gushaka i pasiporo ndetse no gusezerana nabyo ntabwo byakunda bitewe nuko afite izina rimwe gusa.

Nzabamwita avuga ko abantu bafite ibibazo nkibi bakwiye kujya bafashwa kuko usanga ntaruhare bagize ku makosa yakozwe n'abantu banditse izina rimwe ubwo babarurwaga ngo bahabwe irangamuntu. 

Undi utashatse ko imyirondoro ye ijya mu itangazamakuru, yavuze ko nawe afite izina rimwe kuburyo yigeze kwiyandikisha ngo ajye mu ingabo z'igihugu ntibyamukundira kubera ko basanze ku irangamuntu hariho izina rimwe gusa, byamusabye gutegereza undi mwaka kugirango bikunde.

Kuri iki kibazo kijyanye n'abantu bafite izina rimwe mu iranga mimerere badahabwa Service nkuko bikwiye, Umukozi muri Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu Peacemaker Mbungiramihingo,  yavuzeko  ntamuturage ukwiye kwimwa Service bitewe nuko afite izina rimwe gusa

Peacemaker Mbungiramihingo Umukozi muri Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu 

Peacemaker yagize ati"  icyambere nambare ndagirango mbamare impungenge ko nta muturage ukwiye kwimwa Service kuberako afite izina rimwe kuko kugira amazina abiri atari itegeko icyo nikimwe kigomba kumvikana, ikindi ni uko iyo umuntu ashaka izina rya kabiri nabwo ari uburenganzira bwe akwiriye guca ku irembo akabisaba hanyuma ishami rishinzwe irangamimirere kubufatanye n'ikigo gishinzwe irangamuntu bakabisuzuma, iyo bamaze ku musubiza icyangombwa ahawe biciye ku irembo ahita agitwata mu igazeti ya Leta kugirango  bitangazwe, yarangiza akajya no gutanga itangazo mu kinyamakuru, byarangira akajya ku kigo gishinzwe irangamuntu bakamukorera indi iriho amazina abiri yifuza ntakindi bagahita bamuha irangamuntu nshya."

Peacemaker yakomeje asaba abantu bose bafite ibibazo by'ihariye nkabiriya ko bakwegera Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu ikabafasha kugirango babone ibyo byangombwa.

Bagabo John