Muri Bangladesh indege yo mu bwoko bwa F-7 ishinzwe imyitozo y'igisirikare, yakoze impanuka maze abantu 19 bahasiga ubuzima mu gihe ubutabazi bugikomeje.
Amakuru avuga ko iyo mpanuka yabaye hakiyeho imwanya muto iyo ndege ihagurutse, maze ihita igwa ku kigo cy'amashuri yisumbuye kitwa Milestone School.
Amakuru yatangajwe n'igipolisi gishinzwe ubutabazi cyavuze ko abantu 19 bitabye Imana ariko ngo iyi mibare ishobora kwiyongera bitewe nuko igikorwa cy'ubutabazi ki gikomeje.

Usibye iyo mibare yabantu bitabye Imana, ntabwo higeze hatangazwa imibare y'abakomeretse.
Bagabo John
