Muri Kenya haravugwa amakuru yuko Perezida Uhulu Kenyatta yaba yashatse kwica Vice-president we William Ruto ariko aya makuru Kenyatta yayamaganiye kure avuga ko ari ukuyobya abanya Kenya.
Mu gihe habura iminsi ununani ngo muri Kenya habe amatora y'umukuru w'igihugu ndetse n'abagize inteko ishinga Amategeko, hari amakuru ya vugaga ko Perezida ugiye gucyura ikivi Uhuru Kenyatta yaba yarashatse kwivugana Vice-Prezida William Ruto.
Perezida Kenyata arahakana amakuru yo gushaka kwica William Ruto
Gusa aya makuru yaje kwamaganirwa kure na Perezida Kenyatta kuri uyu wa 31 Nyakanga 2022 aho yasabye Ruto gukora Poritike ariko atamwitwaje kuko ari ukuyobya abaturage.
Yagize ati" ntukomeze kubeshya mugihe nyomoza ibyo uvuga warangiza ukavuga ngo ndashaka ku kwica, ibyo ni ukubeshya abaturage komeza ukore Poritike yawe ureke ku nyitwaza".
Mu bindi Kenyata yavuze ngo nuko mu gihe kingana n'imyaka itatu, William Ruto na bagenzibe bagiye ba mutuka akabihorera mugihe yari afite ubu basha bwo kubafatira imyanzuro.
Ibi Perezida Kenyatta yabivuze ubwo yatahaga umuhanda wa Nairobi Expressway’.
Amatora y'umukuru w'igihugu muri kenya azaba arimo ihangana rikomeye hagati ya Vice-Perezida William Ruto hamwe na Raira Odinga ufatwa nkumwe mu batavuga rumwe n'Ubutegetsi bwa Kenya.
Bagabo John.