Ubwo hizihizwaga umunsi mukuru wo kwibohora ku inshuro ya 28, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Gatabazi JMV yemereye imbere ya Minisitiri w'intebe Eduard Ngirente ko habaye amakosa mu gutuza abaturage mu midugudu y'ikitegererezo.
Mu karere ka Nyaruguru niho hizihirijwe umunsi mukuru wo kwibohora ku inshuro ya 28 kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Nyakanga 2022.
Mu ijambo rye Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Gatabazi JMV yagaragajerije nyakubahwa Minisitiri w'intebe Eduward wari umushyitsi mukuru waje ahagarariye nya kubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Minisitiri Gatabazi yavuze ko hirya no hino mu gihugu hari ibikorwa bya byakozwe harimo ibikorwa remezo byegerejwe abatutage harimo umuriro w'amashyanyarazi ndetse n'imihanda.
No gutuza abaturage mu midugudu y'ikitegererezo.

Imwe mu midugudu y'ikitegererezo ndetse ni midugudu isanzwe
Nyuma yo kugaragaza ibyagezweho, Minisitiri Gatabazi yabwiye Minisitiri w'intebe ko nubwo hari ibyiza bishimira ariko hari nabimwe bitagenze neza harimo gutuza abantu mu midugudu y'ikitegererezo.
Yagize ati" Nyakubahwa Minisitiri w'intebe hari amakosa yabayeho ubushyize yakozwe mu gutuza abaturage mu Midugudu y'ikitegererezo ariko tukaba twiteguye ko atazongera kubaho.
Bimwe mu bibazo byagaragajwe na Komisiyo ya sena idasanzwe iherutse ku garagaza harimo amazu ashaje,ayubatswe nabi nkana n’ibikorwaremezo byatanzweho akayabo ariko bikaba bidakoreshwa.

Sena iherutse ku garagaza ko hari ibibazo mu midugudu y'ikitegererezo ndetse ni midugudu isanzwe
Mu Midugudu 36 y’icyitegererezo yasuwe igera kuri 23 ni yo ifite amazi mu gihe mu isanzwe 31 igera kuri 19 ni yo iyafite. Amashyanyarazi kugeza ubu ngo ntaragezwa mu Midugudu yose kuko muri 67 yasuwe, muri 31 isanzwe igera kuri 7 ntigira amashyanyarazi mu gihe mu y’icyitegererezo 36 umwe ari wo utayagira.
Bagabo John
