•     

"Kugororwa ntabwo ari Igifungo gusa, Minisitiri Gasana".

Minisitiri w'Umutekano Alfred Gasana yasabye abaturage kumva ko Kugororwa atari igifungo ahubwo ko umuntu agomba kugororwa kandi ataha mu muryango we, ibi Minisitiri Gasana yabivugiye mu muhango wogusoza amasomo y'abashinzwe igorora bato, mu karere ka Rwamagana kuri uyu wa gatatu tariki 10 Mutarama 2024.

Minisitiri Gasana yasabye Abanyarwanda guhindura imyumvire bakumva ko umuntu ukora ibihano ari hanze ntabutabera buba bwabaye

Mu ijambo rye Minisitiri Gasana yabanje kwibutsa  abashoje amahugurwa ko bagomba kurangwa n'indanga gaciro zishingiye ku masomo bahawe kuko aribyo bizabafasha kuzuza neza inshingano.

Mu bindi Minisitiri Gasana yavuze ko hariho hakorwa amavugurura mu butabera aho abantu bashobora guhamwa n'ibyaha bagakurikiranwa bari hanze mu miryango yabo.

Yagize ati"  hariho harakorwa amavugururwa mu butabera ku buryo mu minsi irimbere abantu bashobora kujya bahabwa ibihano bakabikora bari mu miryango yabo, turagira ngo twibutse abanyarwanda ko kuba umuntu yahamwe n'ibyaha bitavuze ko iyo adafunze aba atahawe ubutabera, kuko haba hari ibyo ategekwa n'urukiko atagomba kubirengaho,  bityo abantu bagomba guhindura imyumvire yuko umuntu udafunze ntabutabera buba bwabaye".

Mubindi nuko RCS iriho yubaka ibigo bizajya byigisha abagororwa basigaje igihe gito ngo batahe mu miryango yabo, ibyo bigo bizubakwa mu gihugu hose, ariko ku ikubitiro icyo kigo kizubakwa mu karere ka Rwamagana. 

Abashoje amahugurwa bari bamazemo igihe kingana n'Umwaka bose hamwe ni 497 harimo abahungu 342 n'abakobwa 155.

Bagabo John 