•     

Kenya: Umudepite yashyizeho agahimbaza musyi ku bagore bazajya batwita

Umudepite uhagarariye Intara ya Mathioya, Edwin Mugo yashyizeho agahimbaza musyi ka Mashilingi 5,000 buri kwezi ku mugore wese utwite mu gace abereye intumwa ya Rubanda anasaba abagore bamaze amezi atandatu babyaye kongera gutwara inda.

Depite Edwin yashyizeho agahimbaza musyi ka Mashilingi 5,000 ku bagore bazajya batwita

Ibi Depite Edwin Mugo, yabivugiye  mu gace kitwa Macharia kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Mutarama 2024, ubwo yifatanyaga n'abafite ubumuga ndetse n'abakene bo muri ako gace, abaha ubufasha bw'ibyo kurya n'ibindi bitandukanye.

Edwin yagize ati"  Ibyishimo by'abayobozi ni ukubona abana biyongera nibwo twizera ko ejo hazaza hazaba ari heza ".

Uyu Edwin yahise avuga ko usibye abagore bazajya bahabwa ayo Mashilingi ibihumbi bitanu buri kwezi  mu gihe batwite, yemereye n'ababyaye bamaze amezi atandatu ko bazahabwa 1000, kugirango nabo bazongere gutwita hakirikare.

Uyu mu Depite yahise asaba abagore batwite gutonda umurongo ndetse n'ababyaye ahita atangira kubaha ayo Mashilingi

Gusa hari bamwe mu bagaragaje ko icyo cyemezo cyo gushishikariza abagore kubyara ndetse bagahabwa bayo Mashilingi atari byiza, kuko ngo byazatuma n'abana babakobwa bakiri bato biroha mu busambanyi kugirango bahabwe ayo Mashilingi.

Ikindi cyagaragajwe nk'impunge nuko ngo ayo Mashilingi ari make ugereranyije n'ibikenerwa kumwana harimo no kwiga, bityo ngo ibyo bikaba bimeze nk'ibishuko.

Bagabo John