•     

Kirehe: RIB yataye muriyombi Gasagure Vital na Sindikubwabo Evariste

Urwego rw'ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muriyombi abagabo babiri bo mu karere ka Kirehe aribo Gasagure Vital ndetse na Sindikubwabo Evariste.

RIB yataye muriyombi abagabo babiri mu karere ka Kirehe

Tariki ya 23 Gicurasi, 2024, RIB yafunze GASAGURE Vital,  ushinzwe ibikorwa remezo mu karere ka Kirehe hamwe n’icyitso cye Sindikubwabo Evariste bakurikiranweho kwakira ruswa y’amafaranga 500,000 Frw kuri 21,000,000 Frw bari batse rwiyemezamirimo kugirango bamuhe isoko.

GASAGURE VITAL akaba akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke naho SINDIKUBWABO EVARISTE we akurikiranyweho kuba icyitso ku cyaha cyo gusaba no kwakira indonke. 

Bafungiye kuri Station ya RIB ya Kirehe, dosiye yabo ikaba yaroherejwe mu Ubushinjacyaha tariki ya 27 Gicurasi 2024. 
 
IBYAHA BAKURIKIRANYWEHO: 
GUSABA no KWAKIRA INDONKE, icyaha giteganwa N’INGINGO YA 4 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

 Igihano : Igifungo kuva ku myaka 5 ariko kitarenze 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

IGIHANO KU CYAHA CYO KUBA ICYITSO Aramutse abihamijwe n’Urukiko yahabwa igihano nk’uko biteganyijwe n’Ingingo ya 4 y’ITEGEKO Nº 059/2023 RYO Kw’itariki  04 UKUBOZA, 2023 RIHINDURA ITEGEKO Nº 68/2018 RYO KU WA 30 KANAMA 2018 RITEGANYA IBYAHA N’IBIHANO MURI RUSANGE aho risobanura ko icyitso gihanwa hakurikijwe ibihano itegeko riteganyiriza uwakoze icyaha.

UBUTUMWA

RIB irashimira abaturarwanda bamaze gusobanukirwa ububi bwa ruswa bagatanga amakuru.
RIB kandi  irihanangiriza abo bose bakomeje kwishora muri ibi bikorwa bya ruswa, uzabifatirwamo ntazihanganirwa.
RIB irakomeza gushishikariza Abaturarwanda gutanga amakuru y'aho bakeka ruswa kugirango dukomeze urugamba rwo kuyirwanya mu gihugu.
RIB iributsa ko icyaha cya ruswa ari icyaha kidasaza, igihe cyose ibimenyetso byabonekera, uyiketsweho wese nta cyabuza ko yakurikiranwa nk’uko amategeko abiteganya.