•     

"Kujya kuri liste ni kimwe no kwemezwa n'ikindi, Depite Frank Habineza "

Nyuma yaho ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije DGPR, rishoje bikorwa byo gushaka abakandida 60 bazarihagararira mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa Nyakanga 2024, Perezida w'Ishyaka Depite Frank Habineza yavuze ko kuba umuntu ari kuri liste ni kimwe ariko no kwemezwa n'ikindi.

Depite Frank Habineza aributsa abarwanashyaka botowe kuza hagararira Green Paty mu Matora y'abadepite gushaka ibyangombwa hakirikare .

Kuri uyu wagatanu tariki 29 Werurwe nibwo ishyaka DGPR ryashoje igikorwa cyo gushaka abakandida Depite mu Ntara zose ndetse n'umugi wa Kigali, aho abakandida Depite 60 aribo batowe ko bashobora kuzahagararira Green Party mu matora.

Mu kiganiro kihariye Perezida wa DGPR, Hon Dr Frank Habineza yagiranye n'ikinyamakuru Rubanda,  yavuze ko abantu bose 60 bari kuri liste ya DGPR basabwa kuzuza ibisabwa na Komisiyo y'amatora bakabona kwemezwa.

Yagize ati" kuba umuntu ari kuri liste ni kimwe ariko no kwemezwa n'ikindi kuko haribyo basabwa nakomisiyo y'amatora bagomba kuba bujuje harimo n'icyemezo cyuko umuntu atarakatiwe n'inkiko".

Hon Depite Dr Frank Habineza yavuze ko mu kwezi kwa gatanu aribwo hazaba Congress izemeza abakandida ndakuka bazaba bamaze kuzuza ibisabwa ndetse ababa arinaho hazemeza Manifesto y'ishyaka  izakoreshwa mu kwiyamamaza. 

Mu gusoza ikiganiro Hon Dr Frank Habineza yongeye kwibutsa abantu bose bari kuri liste gushaka ibyangombwa byose bisabwa nkuko babimenyeshejwe kugirango hatazagira uwo bibera imbogamizi akabura amahirwe yo kujya ku rutonde ntakuka rwabakandida bazemezwa na Komisiyo y'amatora. 

Ishyaka Green Party of Rwanda rizaba rihagarariwe mu matora yose aho ku mwanya w'Umukuru w'igihugu rizahagararirwa na Hon Depite Dr Frank Habineza  ndetse no mu matora y'abadepite nabwo rizaba rihagarariwe n'abakandida 60 mugihe bose nkuko bari kuri liste bazaba bujuje ibisabwa.

Bagabo John