•     

Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko 60% byabarwayi ba Malaria bavurwa n'Abanyabuzima

Minisiteri y'Ubuzima itangaza ko Abajyanama b'Ubuzima hirya nohino mu Gihugu bafite uruhare runini mu kuvura ndetse no kugabanya imfu zaterwaga hanini n'indwara ya Malaria.

Abanyabuzima bavura 60% by'abarwayi ba Malaria mu Gihugu

Mu Rwanda hagiye hafatwa ingamba zitandukanye zijyanye no guhashya indwara y'amalaria hashyirwaho Abajyanama b'Ubuzima mu gihugu hose mu rwego rwo gufasha abaturage kubona Serivisi z'ubuvuzi bitabasabye kugenda urugendo rurerure bajya ku bigo nderabuzima cyangwa se kubitaro, ibi bigafasha umuturage kwivuza hakiri kare atarazahazwa na Malaria.

Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Karongi, mu murenge wa Rubengera batangarije itangazamakuru ko kano karere mu bihe bitambutse kagiye  kagira imibare irihejuru mu kugira abarwayi ba Malaria benshi, ariko bitewe nuko Abajyanama b'Ubuzima bari mu Mudugudu usanga basigaye babona Serivisi  nziza bigatuma nta muturage udindira mu iterambere kuko bavurwa n'abajyanama b'Ubuzima batarazahara.

                 Abanyabuzima 

Dr Aimable Mbituyumuremyi Umukozi mu kigo k'igihugu gishinzwe Ubuzima RBC, yavuze ko buri Mudugudu ufite Abajyanama b'Ubuzima bane, kuburyo bashobora kuvura 60% by'abarwayi ba Malaria mu gihugu hose.

Ati" Uru rwego rw'Abajyanama b'Ubuzima   rwashyizweho kugirango rufashe urwego rw'Ubuzima mu kuvura abaturage  mu Mudugudu yabo, kuko kuva uru rwego rwashyirwaho mu mwaka 1995, rwatangiranye n'Abajyanama b'Ubuzima basaga ibihumbi 12000 kuri ubu  uru rwego rukaba rumaze kugira Abajyanama b'Ubuzima ibihumbi 60000, kuburyo abaturage bose barwaye Malaria mu Rwanda  60%  Bavuwe n'Abajyanama b'Ubuzima, ibi bikaba byaragabanyije impfu mu myaka itanu ishize, muri 2016 hapfaga abarwayi ba Malaria 600 ubu hakaba hapfa abarwayi 50 mu mwaka, ibi bikaba byerekana ko byagabanutse kurugero rwiza nubwo  tutaragera aho twifuza kugera".

Dr Aimable Mbituyumuremyi 

Malaria ni ndwara umuntu ashobora kuyirinda iyo akurikije amabwiriza y'isuku, nacyane ko nkuko tubizi Malaria iterwa n'umubu ushobora kuba uri ahantu  mu bihuru cyangwa mu bidendezi by'amazi byegereye urugo.

Bagabo John