•     

Kirehe: Abakora mu nzego z'Ubuzima barasaba ko hajyaho umujyana ushinzwe abafite ubumuga

Mu karere ka Kirehe hamuritswe Umushinga ‘Tinyuka” ugamije gukuraho inzitizi zibuza urubyiruko rufite ubumuga kugera kuri serivisi z’ubuzima bw’imyororokere, bamwe mu bakora mu nzego z'ubuzima basabye ko hajyaho umujyana w'ubuzima wita ku bantu bafite ubumuga by'umwihariko.

Inzego z'ubuzima zirasaba ko hajyaho umujyana w'ubuzima wita ku bantu bafite ubumuga by'umwihariko

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Nzeri 2023 Mu karere ka Kirehe hamuritswe Umushinga w’ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga-NUDOR uterwa inkunga na Ambasade y’Abafaransa mu Rwanda, uyu mushinga ukaba uzakorera mu turere twa Nyagatare mu Murenge wa Rukomo ndetse no mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Musaza.

Umuyobozi  ushinzwe Porogaramu zose zishamikiye ku guharanira uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga no guteza imbere imibereho myiza yabo muri NUDOR, Vuningabo Emile, uavuze ko hakiri inzitizi nyinshi zishingiye ku myumvire mu nzego zitandukanye, ari nayo mpamvu bazahera ku guhura n’urubyiruko.

Yagize ati" Hari inzitizi nyinshi zishingiye ku myumvire mu nzego zitandukanye, ari nayo mpamvu tuzahera ku guhura n’urubyiruko batubwire imbogamizi bahura nazo umunsi ku munsi, ubwo bukangurambaga bugomba kugera kuri buri muryango kugira ngo barusheho kumenya uburenganzira bwa wa mwana ufite ubumuga mu kugera kuri serivisi z’ubuzima bw’imyororokere; n’aho izo serivisi yazibonera hafi ye.”

Umwe mu bakora mu nzego z'ubuzima mu bitaro bya Kirehe, yasabye ko hajyaho umujyana w'Ubuzima wita ku bibazo by'abantu bafite ubumuga by'umwihariko"

Yagize ati" Nkuko mu kagari haba hari abajyanama bu buzima, bashinzwe ibyiciro bitandukanye, hagashizweho umujyanama ufite mu nshingano kwita kubantu bafite Ubumuga by'Umwihariko kuko byafasha kumenya neza ibibazo by'abantu bafite ubumuga no kubitaho".

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yijeje NUDOR ubufatanye mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, nacyane ko mu karere ka Kirehe basanzwe badafite imishinga myinshi yita ku bantu bafite Ubumuga 

Yagize Ati"Ubusanzwe hano mu Karere ka Kirehe mu bijyanye n’abantu bafite ubumuga ntabwo dusanzwe tugira imishinga myinshi, bityo turabizeza ko tuzakorana kugirango Uyu munshinga uzagere ku ntego zawo."

Uyu munshinga kugirango uzagere ku ntego zayo,  uzakorana n'inzego zitandukanye harimo RIB, Abahagarariye Amadini n'Amatorero, Ibigo nderabuzima, ndetse n'izindi nzego zifite aho zihuriye n'ubuzima rusange bw'abaturage.

Uyu mushinga uzamara igihe kingana n'Umwaka umwe ariko ushobora kongerwa.

Bagabo John