•     

Minisitiri w'Umutekano yasabye Abapolisi basoje Amasomo kutiyandarika

Minisitiri w'Umutekano Alfred Gasana yasabye Abapolisi bato 2072 binjiye muri Polisi kurangwa n'ikinyabupfura ndetse bakirinda kwiyandarika kuko byangiza isura y'urwego bakorera.

Minisitiri Gasana yasabye Ababolisi ku kutiyandarika

Ibi Minisitiri w'Umutekano Alfred Gasana yabivugiye mu Muhango wogusoza amasomo y'abapolisi bato binjiye muri Polisi.

Ni Umuhango wari witabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda CG Namuhoranye Filix ndetse n'Umuyobozi w'Intara y'Iburasirazuba Rubingisa Pudence.

Mu ijambo rye Minisitiri Gasana yasabye abapolisi bato binjiye muri Polisi kuzarangwa n'ikinyabupfura ndetse no kwirinda kwiyandarika.

Yagize ati" Turabasaba kuzitwara neza mukarangwa n'ikinyabupfura ndetse mukirinda kwiyandarika kuko iyo mubikoze byangiza isura y'urwego mukorera".

Mu masomo aba bapolisi bato bize mu gihe kingana n'amazi icyenda, harimo guhosha  imyigaragambyo ndetse n'amasomo ajyanye no kwirwanaho badakoresheje intwaro.

 Mubapolisi 2072 basoje harimo abakobwa 427 n'abahungu 1645, ni mugihe abatarasoje amasomo kubera impamvu zitandukanye zirimo uburwayi ndetse n'abagaragaweho n'imyitwarire mibi bangana na 35.

Muri aba bose basoje harimo 74 bazajya mu rwego rw'Igihugu rushinzwe igorora RCS 

Bagabo John 