Mu mpinduka zabaye Perezida wa Repubulika y'Urwanda Paul Kagame yagize DCG Felix Namuhoranye umuyobozi wa Polisi aho asimbuye Dan Munyuza

Nkuko itangazo riturutse mu biro by'umukuru w'igihugu rivuga nuko DCG Felix Namuhoranye yahawe kuyobora Polisi y'igihugu
Felix Namuhoranye yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe Ibikorwa.
DCG Namuhoranye yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda asimbuye Dan Munyuza wari muri uwo mwanya guhera mu 2018 ubwo yagiyeho asimbuye IGP Emmanuel Gasana.
Bagabo John