Umutwe w'inyeshamba urwanya leta y'uBurundi wibera mu mashyamba ya Kongo, wagabye igitero mu burengerazuba bw'u Burundi maze yica abaturage 20 harimo n'umupolisi umwe wari uje gutabara abo baturage.
Leta y'u Burundi yavuze ko bariya bantu bishwe na RED Tabara, nimugihe RED Tabara yashyize ubutumwa kurubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter, ivuga ko yishe abasirikare 10 kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Ukuboza 2023.
Amakuuru avuga ko uwo mutwe wa RED Tabara wari wagambiriye kugaba igitero ku Kigo cya gisirikare giherereye ahitwa Vugizo, ku mupaka wa Kongo hanyuma ikaza kwitambwikwa n'abaturage itaragera kuri icyo kigo igahita ibica.
Umutwe wa RED Tabara wishe abaturage 20
Leta yavuze ko icyo gitero ari ikiterabwoba aho abantu binzirakarengane bahatakarije ubuzima.
Abana 12 bo mu kigero kimyaka 5 bishwe, abagore batatu barimo babiri batwite nabo bishwe, ni mugihe abagabo batanu barimo n'umupolisi nabo bishwe muri icyo gitero ubwo yari aje gutabara.
Bivugwa ko RED Tabara ifite abarwanyi bari hagati ya 500 na 800, uyu mutwe ukaba wibera mu mashyamba ya Kongo kuva muri 2015.
Bagabo John