Minisitiri ushinzwe ibidukikije n'amashyamba muri Kenya Soipan Tuya, yereze Umugabo we ku muhoza ku nkeke, anasaba urukiko ko yatanga indezo ingana na Mashilingi 425,000
Uyu Minisitiri Soipan Tuya, mu kirego yatanze mu rukiko kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Ukwakira 2023, yagaragaje ko ubuzima bwe ndetse n'abana be buri mu kaga kubera umugabo we ubahoza ku nkeke kuburyo abana basiga barahungabanye.
Yagize ati" Abana bange yabagize nkabakozi bo murugo ntagaciro bafite, yamaze kwanginza intekerezo zabo, barahungabanye kandi nange ampoza ku nkenke, ndasaba urukiko kandi gutegeka ko yatanga indezo zingana na Mashilingi 425.000.".
Minisitiri Soipan Tuya
Urukiko rwasuzumye rusanga ikirego cyatanzwe gifite ishingiro maze rwemeza ko urubanza ruzaburanishwa mu mizi tariki ya 13 Ugushyingo 2023.
Bagabo John