•     

" Nabajije Papa kuki turi hano, aransubiza ngo Ntacyaha twakoze, Perezida Kagame".

Umukuru w'igihugu Paul Kagame yavuze uburyo yabajije impamvu bari mu nkambi muri Uganda maze se amusubiza ko ntacyaha bakoze.

Perezida Kagame yavuze ku mateka ajyanye n'ubuhunzi yanyuzemo

Ubwo Umukuru w'igihugu yari mu kiganiro cyatambutse kuri Radio 10 na Royal FM,  kuri uyu wambere tariki ya 1 Mata 2024,  yaje kugaruka ku ngingo ijyanye n'amateka abanyarwanda baciyemo yo ku meneshwa bagahunga maze umuryango we ugahungira mu gihugu cya Uganda.

Perezida Kagame yavuze ko icyo gihe yari afite imyaka iri hagati ya 11 na 12, yagize ati" ndibuka nkiri umwana muto nabonaga bakuru bange batonda umurongo kugirango bahabwe iposho, icyo gihe nari mfite hagati y'imyaka iri hagati ya 11 na 12, nibwo naje kubaza Mzehe impamvu turi hano, naramubagije ati" kuki turihano ? Maze ahita anzubiza ngo kuba turi hano ntacyaha twakoze".

Muri icyo kiganiro Perezida Kagame yanavuze ku mpamvu zatumye ahitamo kuza kwifatanya n'abandi basore bagera kuri 40 gutangiza urugamba rwo kubohora igihugu.

Bagabo John