•     

"Ntabwo Bamporiki aba mubantu batekerereza cyangwa bafatira ibyemezo urwego rw'Igihugu rushinzwe Igorora, SP Daniel Kabanguka"

Umuvugizi w'urwego rw'Igihugu rushinzwe igorora (RCS) Rwanda Collection Services, SP Daniel Rafiki Kabanguka. Yanyomoje amakuru aherutse gutangazwa ko Umugororwa Edward Bamporiki yaba ariwe wazanye igitekerezo cyuko Amagereza yakwitwa Igorora mu gihugu.

Umuvugizi wa RCS, SP Daniel Rafiki Kabanguka

Mu minsi ishyize nibwo hacicikanye amakuru y'umusore witwa Mutimura Abed uzwi nka AB Godwin mu gutunganya amashusho y’indirimbo, uherutse gufungurwa mu igororero rya  Nyarugenge riherereye mu Murenge wa Mageragere, yumvikanye ku bitangazamakuru avuga ko yasanze mu igororero rya Nyarugenge harimo abagororwa n’abafungwa bubashywe kandi batinyitse, barimo Bamporiki wahawe inshingano yo kuba Umuvunyi muri iki kigo.

Edward Bamporiki afungiye mu igororero rya Mageragere

Mutimura yasobanuye ati: “Bamporiki ni umuntu wubashywe hariya. No muri komite yose yo muri gereza ni we mukuru. Ubundi Gitifu ni we uba ukuriye gereza ariko Bamporiki we ni Umuvunyi. Ni umunyacyubahiro cyane. Ni wa muntu hashobora kuba nk’inama y’ikigo, agatanga proposal igahita ikorwa.”

Yakomeje agira ati: “Bamporiki ni Umuvunyi. Ibaze ko ntazi ikintu Bamporiki nyine akora kuba ari Umuvunyi! Ni umunyacyubahiro cyane. Ariko ni wa muntu hashobora kuba nk’inama y’ikigo, agatanga proposal igahita ikorwa. Bamporiki ni we wasabye ko gereza irekera kwitwa gereza, ikitwa igororero. Abisaba  harimo inama y’ikigo, na DP w’ikigo. Man arakubita! Ntabwo gereza icyitwa gereza, yitwa igororero.”

Ikinyamakuru Rubanda.rw  cyashatse kumenya ukuri ku byavuzwe n'uwo musore ndetse bigaca no mu bitangazamakuru ko Bamporiki ariwe wazanye igitekerezo cyuko Gereza za kwitwa igororero ndetse bigahita bishyirwa mu bikorwa.

Mu kiganiro Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Igorora SP Daniel Rafiki Kabanguka  yahaye ikinyamakuru Rubanda.rw  yavuze ko ibyo ari ibinyoma bidakwiye guhabwa ishingiro kuko ntabwo Bamporiki aba mubantu batekerereza cyangwa bafatira ibyemezo Urwego rw'Igihugu rushinzwe igorora,  Ati" Ubundi Bamporiki amaze igihe kingana iki afunze? Ibyo n'ibinyoma ntaho bihuriye kuko ntabwo Bamporiki ari mubantu batekerereza cyangwa bafatira ibyemezo urwego rw'Igihugu rushinzwe igorora".

Mu bindi SP Daniel Rafiki Kabanguka yavuzeko uwavuze biriya yabikoze ku giti cye cyangwa se hari ibindi agambiriye ariko ni ibinyoma, kuko iki  n'igitekerezo kiri ku rwego rurenze urwo abo bantu batekereza kuko n'igitekerezo k'igihugu bijyanye nagahunda ya leta.

Itegeko no 021/2022 ryo ku wa 29/09/2022 niryo  rigenga Urwego rw' U Rwanda rushinzwe Igorora

Tubibutse ko  uyu munyapolitiki afungiwe muri iri gororero kuva muri Mutarama 2023 ubwo urukiko rukuru rwamukatiraga igifungo cy’imyaka itanu, rumaze kumuhamya icyaha gifitanye isano na ruswa no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Mu  Igazeti ya Leta yasohotse kuwa 21 Ukwakira 2022, harimo itegeko rigenga Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora.
Iri tegeko rivuga ko hatazongera kuvugwa ijambo ‘Imfungwa’ aho azajya aba ari ‘Umuntu Ufunzwe’.
Ni itegeko rigena intego, inshingano n’ububasha, inzego z’Ubuyobozi, imiterere, imitunganyirize n’imikorere bya RCS [Rwanda Correctional Services].

Hari n’Itegeko no 022/2022 ryo ku wa 29 Nzeri 2022 rigenga serivisi z’Igorora. Akaba ari itegeko rigena ishyirwaho n’imicungire by’Igororero, serivisi z’Igorora, imicungire y’umuntu ufunzwe, uburenganzira bwe n’ibindi.

Bagabo John