Abanyeshuri 444 basoje amasomo y'ibanze mu kigo kigihugu gishinzwe igorora RCS i Rwamagana basabwe kwirinda kuzarya Ruswa cyangwa ngo batorokeshe abagororwa
Ubwo yagezaga ijambo ku baribitabiriye umuhango wo gusoza Amahugurwa y'abacunga Gereza 444 Minisitiri W'Umutekano mugihugu Alfred Gasana arinawe wari umushyitsi mukururu muri uwo muhango, yasabye abasoje amasomo yabo kuzitwaraneza bakirinda Ruswa ndetse no kutorokesha abagororwa
Ati" Turabizeza nka Guverinoma inkunga yose ijyanye no gusozaneza Inshingano nanyu, ariko tukabasaba kwitwaraneza mu nshingano mugiye gukora muzirinde Ruswa cyangwa gutorokesha abagororwa kuko igihugu kibitezeho byinshi".
Abasoje amasomo bose hamwe ni 444 harimo abahungu 314 abakobwa 130 ni mugihe abatasoje amasomo ari 6 kubera impamvu zitandukanye harimo uburwayi, ndetse nabagaragaweho imyitwarire mibi.

Aba banyeshuri bingiye mu kigo kigihugu gishinzwe igorora RCS bari bamaze amezi 10 kuko batangiye muri Gashyantare uyumwaka 2022 bari muhugurwa mu ishuri rya RCS riherereye mu Karere ka Rwamagana mu ntara y'uburasiraziba
Bagabo John
