Perezida wa Tanzania Samia Hassan Suluhu, yongeye gusaba Polisi gushyira imbaraga mu gukumira kwabantu baburirwa irengero.
Ibi Perezida Samia yabigarutseho kuri uyu wagatanu 27 Kamena 2025, ubwo yasesaga inteko ishinga amategeko ya 12 mu rwego rwo gutangira imyiteguro y'amatora.
Samia yagize ati" ndagirango nshimire Polisi ku kazi keza mukora aho ubugizi bwanabi bumaze kugabanuka ugereranyije no hambere, imanza zijyanye n'inkozi zibibi zariyongereye iki n'ikigaragaza ko mukora neza akazi kanyu, ariko nanone murasabwa gushyira imbaraga mu gukumira abantu bakomeje kuburirwa irengero".

Mu gusoza Perezida Samia yavuze ko Polisi igifite umukoro wo kurwanya no gukumira impanuka zo mu muhanda kuko nazo zikomeje guhutana ubuzima bwa beshi.
Bagabo John
