•     

RMC yashimiye Meya wa Karongi nyuma yo kurekura Umunyamakuru Ngoboka

Urwego rw'abanyamakuru bigenzura (RMC) Rwanda Media Commission rwashimiye Umuyobozi w'Akarere ka Karongi nyuma yaho Umunyamakuru Ngoboka Sylvain wari umaze igihe ari mu kigo k'inzererezi cya Tongati arekuwe.

Umunyamakuru Ngoboka Sylvain yarekuwe.

Uyu munyamakuru Ngoboka yatawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa 15 Nyakanga 2023 ubwo yari mu kabari mu murenge wa Rubengera, ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Rubengera, hanyuma ajyanwa mu kigo cy’inzererezi cya Tongati.

Icyo gihe atabwa muri yombi Umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Mukase Valentine yavuze ko atazi impamvu yatumye Ngoboka afungirwa mu nzererezi.

 Ati: “Uko twabyumvise nyine, Ngoboka yafashwe muri opération y’inzererezi. Murabizi ko hajya haba imikwabu yo gufata abantu bari aho, bazerera, badafite ibyo bakora. Ubwo rero, ntabwo nzi rwose uko yageze muri izo nzererezi.”

Kuri uyu wa gatandatu nibwo hamenyekanye ko uyu Munyamakuru Ngoboka yarekuwe ubu ari mu rugo iwabo mu murenge wa Rubengera.

Umunyamakuru Ngoboka Sylvain wari umaze igihe mu kigo cy'inzererezi cya Tongati yarekuwe. 

Urwego rw'Abanyamakuru bigenzura mu Rwanda,  Rwanda Media Commission (RMC)  rwahise rushimira Umuyobozi w'Akarere ka Karongi nyuma yaho uyu munyamakuru arekuwe.

Uru rwego rwashyize kuri Twitter ubutumwa bushimira Meya wa Karongi.

Ubwo butumwa bugira buti" Turashimira Umuyobozi wa Karere ka Karongi kuba yarekuye Ngoboka Sylvain wari umaze igihe mu kigo cy'inzererezi cya Tongati, ubwo yafatwaga nk'inzererezi adafite ikarita yemewe itangwa na RMC, yaje kurekurwa nyuma yaho uru rwego rukoze ubuvugizi".

Ni mugihe kuri uyu munsi aribwo undi Munyamakuru ukorera Radio Flash ndetse na Flash Tv, Umuhoza Honore nawe yarekuwe nyuma yo kumara iminsi ari muri Kasho ari kubazwa ibijyanye n'ibyo yanyuzaga ku muyoboro wa YouTube bivuga ko biteye isoni.

Bagabo John