Umuturage witwa Gatete Jean Bosco wari utuye muri Kayonza, amaze ibyumweru bibiriri yitabye Imana ariko akaba atarashyingurwa, abo mu muryango we babwiye ikinyamakuru Rubanda ko babwiwe yuko azashyingurwa aruko iperereza rirangiye.
Uyu Nyakwigendera Gatete Jean Bosco, bivugwa ko yari atuye muri Kayonza mu murenge wa Mu karange. ariko akaba yari afitanye amakimbirane n'umugore we batandukanye witwa Ayinkamiye Sorange, bapfa imitungo w'amasambu iherereye mu murenge wa Mzige mu Karere ka Rwamagana.
Umwe mu bavandimwe mu kuru wa Nyakwigendera, yabwiye Umunyamakuru ko uwo Nyakwigendera yahamagajwe na Gififu w'Umurenge wa Nzige ngo yitabe ku murenge hanyuma bahahurire n'uwo mugore kugirango bakemure ikibazo cy'amakimbirane bafitanye ashingiye ku mutingo.
Uyu Nyakwigendera ngo yitabye Gitifu tariki ya 12 Ukuboza 2023 ariko ngo ageze kubiro by'Umurenge asanga Gitifu adahari arategereza aza kugeraho arambirwa arataha.
Uwo mukuru we avuze ko ubwo Gatete yatahaga baje bavugana nacyane ko yari yamutije igare rye agirango amenye igihe aribuhagerere.
Yagize ati" Gatete yaje tuvugane ariko nyuma bigeze mu masaa kumi nebyiri z'umugoroba nongeye kumuhamagara numva Telefone itariho ariko nkeka yamushyiranye umuriro, yanyuma mu gitondo injya iwe murugo nsanga adahari nibwo twatangiranga gushakisha baza kutubwira ko hari abaturage babonye umurambo ahantu mu gashyamba maze bahamagaza imbangukiragutabara ihita imutwara mu buruhukiro bw'ibitaro bya Rwamagana ".
Uyu muvandimwe wanyakwigendera yakomeje avuga ko nyuma yokobana umurambo basabye ko bajya ku ushyingura ariko ngo babwirwa yuko bazaushyingura ari uko iperereza rirangiye.
Ikinyamakuru Rubanda cyashatse kumenya niba Gitifu bivugwa ko ariwe wahamagaje Gatete ngo amusange ku murenge ariwe koko cyangwa ari undi muntu waba wariyitiriye Gitifu ariko afite umugambi mubisha wo ku mwambura ubuzima, Gitifu
w'Umurenge wa Nzige NIYOMWUNGERI Richard yavuze ko hasohotse amabwiriza yuko batemerewe kuvugana n'itangazamakuru ansaba ko navugana na Mayor
Mayor w'Akarere ka Rwamagana MBONYUMUVUNYI Radjab, yasubije ubutumwa bufi uvuga ko Gitifu yakiriye ikibazo cyuwo Mugore mu nteko rusange ndetse aza gutumizwaho na Gitifu ariko ngo baza kubwirwa yuko uwo mugabo yamaze kwitaba imana
Twashatse kumenya ni ba iki kibazo urwego rw'ubugenza cyaha RIB bukizi ndetse nicyo rubivugaho kubijyanye nuko Nyakwigendera agomba gushyingurwa iperereza ari uko rirangiye, ariko mubutumwa bugufi Umunyamakuru yandikiye umuvugizi wa RIB yari atarabuzubiza kugeza ubwo inkuru yari imaze gutunganywa.
Abo mu muryango wa Nyakwigendera bakaba basaba ko bahabwa uburenganzira bagashyingura umuntu wabo hanyuma iperereza rikazaba rikomeza nacyane ko kugeza ubwo twatunganyaga iyi nkuru, Umurambo wari utarajyanwa Kacyiru ngo ukorerwe isuzuma.
Bagabo John