•     

Mudugudu yitabye Imana aguye mu Kirombe

Gicumbi: Abagabo babiri bitabye Imana baguye mu ikirombe ubwo bacukuraga amabuye y'agaciro mu buryo bunyuranyije n'amategeko, mu ribo harimo ukukuru w'Umudugudu wa Rusenge mu Kagari ka Murambi, Umurenge wa Nyagahanga witwaTuyisenge Théoneste na Ubonyentabaza Alias wo mu Murenge wa Ruvune.

Mudugudu yitabye Imana aguye mu Kirombe
Mudugudu yitabye Imana aguye mu kirombe

Amakuru avuga ko kuri uyu wa gatanu tariki ya 01 Nzeri 2023 nibwo basanzwe bapfiriye muri kiriya kirombe cyo mu Murenge wa Ruvune ubwo bacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi w'ungirije ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage Mbonyintwari Jean Marie Vianney,
yongeye kwibutsa  abaturage n’abayobozi kwitandukanya n’ubucukuzi butemewe n’amategeko.

Visi Meya Mbonyintwari Jean Marie Vianney 

Yagize ati “Abayobozi turabasaba kuba intangarugero kandi mugakora neza inshingano bafite nk’abayobozi, bagakumira ikibi, birinda na bo kujyamo kuko bitanga urugero rubi.”

Iki kirombe cyaguyemo abo bagabo, biravugwa ko cyarimo abagera kuri batandatu ariko bane muribo baza kurokoka.

Imirambo y'abitabye Imana yahise ijyanwa mu Bitaro bya Byumba kugira ngo ikorerwe isuzuma mbere yuko ishyingurwa.

Bagabo John