•     

Impanga zitabye Imana ubwo zongeraga amabere kugirango zizarongorwe

Tanzania: Impanga zabakobwa ziri mu kigero k'imyaka 17, zitabye Imana ubwo zakoreshaga umuti wongera ingano y'amabere kugirango zizabone uko zirongorwa.

Impanga zitabye Imana ubwo zakoreshaga umuti wongera ingano y'amabere kugirango zizarongorwe.

Aba banyakwigendera bari batuye mu karere ka Bariadi mu  Ntara ya Simiyu, biravugwa ko bahawe umuti n'umuvuzi gakondo witwa Masunga Tumoro wahise anatoroka.

Nkuko byatangajwe n'umuyobozi w'Akarere Simoni Simalenga, yamaganye igikorwa cyakozwe nuwo muvuzi gakondo maze ategeka Polisi guhita itangira gushakisha uwo muvuzi kugeza ashyikirijwe ubutabera. 

Amakuru ya tanzwe na Muganga,  yavuze ko uwitwa Kulwa Yohana ariwe twakwita Bukuru, yageze kwa Muganga yitabye Imana mu masaha ya saa ine, ni mugihe uwitwa Doto Yohana twakwita Butoyi, yageze ku bitaro ari indembe saa sita , ariko nyuma y'amasaha atatu ageze ku bitaro nawe yahise yitaba Imana.

Ibi bikaba byabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 4 Ukwakira 2023.

Muganga yavuze ko imiti basize ku mabere yabaye myinshi kuburyo yahise yinjira mu mwijima bahita batangira kuruka amaraso no gucibwamo, aribyo byatumye bahasiga ubuzima. 

Intandaro y'ibi kwari ukugirango abo bakobwa bagire amabere manini bizatume babona uko bashaka abagabo nkuko byatangajwe n'amurumuna wabo.

Bagabo John