Police yo mu ntara ya Kigoma ifatanyije n'inzego z'ubuzima, bataburuye umurambo w'umusore umaze umwaka yitabye Imana nyuma yo ku mubona ari muzima muri Cartier.
Uyu musore witwa Henry James wari ufite imyaka 28, bivugwa ko yitabye Imana tariki ya 28 Mata 2022 azize impanuka y'imodoka, abo mu muryango we bakemeza ko uwo musore ari uwabo hanyuma Police abaha umurambo bajya gushyingura.
Mu mpera z'umwaka ushyize wa 2022 abaturage bongeye kubona wa musore atembera muri Cartier bitera urujijo bibaza niba yazutse.
Nyina w'uwo mwana yavuze ko bitewe nukuntu yakundaga umwana we ngo amasengesho yasenze asaba Imana niyo yatumye yongera kubona umwana we ari muzima.
Umuyobozi wa Polisi mu ntara ya Kigoma Filemon Makungu
Gusa umuyobozi wa Polisi mu ntara ya Kagera
Filemon Makungu, yavuze ko bafashe icyemezo cyo gutaburura umurambo ngo ujye gupimwa hanyuma kamenyekane ukuri niba uwo musore bivugwa ko yashyinguwe hari aho ahuriye nuriya wagaragaye ari muzima.
Bagabo John