•     

Tanzania: Abashehe batandatu bakatiwe igihano cyo kunyongwa

Abashehe icyenda bari bamaze imyaka 10 bafunze, batandatu muribo bakatiwe igihano cyo kunyongwa nyuma yo kuguhamwa n'icyaha cyo gutera igisasu kuri Paruwase gaturika ya Mutagatifu Yozefu mu mwaka wa 2013.

Abashehe batandatu bakatiwe igihano cyo kunyongwa

Urukiko rukuru rwo muri Arusha, kuri uyu wakabiri  12/12/2023, rwasomye urubanza rwaregwagamo abashehe icyenda bari bakurikiranyweho guturitsa igisasu kuri Paruwase gaturika ya Mutagatifu Yozefu icyo gisasu kikangiza urwo rusengero ndetse hakaba harimo n'abakomerekeyemo

Umucamanza  Nkwabi,  wasomye umwanzuro w'urukiko  yahamije icyaha cyiterabwoba abashehe batandatu bahita bakatirwa igihano cyo kunyongwa, ni mugihe abandi bashehe batatu barekuwe ariko umwe aza gusubiza muri Gereza kuko hari ibindi byaha yakoze muri Gereza.

Abo bashehe bakatiwe igihano cyo kunyongwa ni 

1. Imam Jaafar Hashima Lema.
2. Yusuf Ali Huta
3. Ramadhani Hamadi Waziri.
4. Abdul Hassa Masta.
5. Kassim Idrisa. Na-
6. Abashari Hassan Omari.

Igihano cyaba bashehe kizashyirwa mubikorwa ubwo Perezida Samia azaba amaze kubisinyira.

Bagabo John