Urukiko muri Uganda rwahamije abagore 100 ibyaha byo kohereza abana babo kujya gusabiriza mu mujyi wa Kampala, abo bagore bahanishijwe gukora ukwezi kose imirimo nsimbura gifungo bakora akazi badahemberwa.
![Uganda: Abagore 100 bahamijwe ibyaha byo kohereza abana babo gusabiriza muri Kampala](https://rubanda.rw/uploads/images/2024/02/image_750x_65d8e3cf09c9c.jpg)
Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko abo babyeyi basabwe gucika kungeso mbi zokohereza abana kujya gusabiriza mu mujyi wa Kampala.
Abo bagore basabye urukiko ku baha imbabazi kuko ngo bamwe muribo ni abapfakazi usanga ubuzima bwabo buba bitoroshye.
Umucamanza Edigar Karakire, yavuze ko nyuma yokumva ibibazo bitandukanye by'abo bagore, byatumye abahanisha imirimo nsimbura gifungo aho guhanishwa gufungwa igihe kingana n'ukwezi kumwe muri gereza.
Kohereza abana gusabiriza muri Uganda bihanwa n'itegeko aho umubyeyi ubihamijwe n'urukiko yuko yohereje umwana gusabiriza ahanishwa igihano kingana n'amezi atandatu muri Gereza.
Bagabo John