Umunyamabanga wa Visi Perezida wa Kenya Rigathi Gachagua, yavuze ko umuyobozi wa Polisi ya Nakuru agiye gufatirwa ibihano bikomeye nyuma yo kwiha ububasha akimura imiryango 105 mu buryo bunyuranyije n'amategeko
Uyu mupolisi witwa Peter Mwanzo, yihaye ububasha bwo kwimura imiryango 105 yari ituye mu gace ka Kiriko muri Subukia, aho yavugaga ko ihatuye muburyo butemewe.
Uyu munyamabanga wa Visi Perezida wa Kenya
Rigathi Gachagua, yavuze ko umuntu wese ushaka kwimura abaturage agomba kubanza ku menyesha inzego zishinzwe iperereza ndetse n'izindi nzego zifite mu nshingano ibijyanye n'imiturire.
Imiryango 105 niyo yimuwe
Rigathi Gachagua, yavuze ko leta izafatira ibihano abantu bose barenga ku mategeko bakiha gukora ibintu bitari mu mubasha bwabo.
Umwe mu bimuwe aho hantu yavuze ko bari bahatuye imyaka myinshi ariko batunguwe no kubwirwa ngo bave mu byabyabo nta ngurane bahawe kandi batarabanje guteguzwa.
Bagabo John