Umunyeshuri witwa Mohamed Jabir, utuye ahitwa Kinondoni, muri Dar es Salaam. ari mu maboko ya Polisi aho akurikiranyweho kwica Mwalimu we amuteye icyuma mu mutima.
Ibi byabaye kuri uyu wa kane tariki ya 20 Nyakanga 2023, ubwo Umwalimu witwa Hassan Mohamed, ufite imyaka 21, yabwiraga abanyeshuri kujya mu masengesho ya mugitondo, hanyuma uwo munyeshuri baje gushyamirana ahita amutera icyuma mu mutima bamutwara kwa mu ganga ahageze ahita yitaba Imana.
Aya makuru y'urupfu rw'uyu Mwalimu ndetse n'itabwa muri yombi ry'uwo munyeshuri, yamejwe n'umuyobozi wa Polisi muri Dar es Salaam Jumanne Muliro .

Umuyobozi wa Polisi Jumanne Muliro
Uyu muyobozi wa Polisi, yavuzeko nka Polisi yamaganye ubwo bwicanyi bwakozwe n'uwo munyeshuri ko ari igikorwa kigayitse kandi cya kinyamaswa.
Uyu munyeshuri acumbikiwe kuri Station ya Polisi mu gihe agitegereje ko dosiye ye ishyikirizwa ubushinja cyaha ku girango aburanishwe ku cyaha cyo kwica umuntu abigambiriye.
Bagabo John
