•     

Uwakatiwe imyaka 10 ari mu barekuwe by'agateganyo

Mu imfungwa 1803 zarekuwe by'agateganyo mu gihugu, harimo uwari ikatiwe imyaka 10 ni mugihe iwari ifite igihano gito yari akatiye imyaka ibiri.

Mubafunguwe harimo uwari ukatiwe imyaka 10

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Nzeri 2022, iyobowe na Perezida Kagame, yemeje Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ry’imfungwa 1803 zujuje ibisabwa n’amategeko.

Mu bafunguwe uwari ufite igihano kinini yakatiwe n’Inkiko ni imyaka 10 mu gihe ufite gito ari imyaka ibiri. Byiganje mu gukubita no gukomeretsa ku bushake ndetse n’ubujura.

Abagororwa bahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame

Gereza ya Huye hafunguwe abantu 395, Rwamagana hafungurwa 287, Rubavu ni 291 naho Muhanga hafungurwa 211. Ni mu gihe abari bafungiye muri Gereza ya Nyarugenge bafunguwe by’agateganyo ari 148, iya Rusizi ni 123 naho Gicumbi ni 105.
Abandi bafunguwe by’agateganyo ni 75 bo muri Gereza ya Bugesera, muri Nyanza ni 58, Musanze 48, Ngoma ni 29 [ni abagore gusa bafungirwa muri iyi gereza], Nyamagabe ni 22 naho Nyagatare ni 11.

Iteka rifungura by’abateganyo aba bafungwa ryashyizweho Umukono na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, ryasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Nzeri 2022.

Bagabo John