Umwarimukazi utatangajwe amazinaye yafashwe yiba amakariso yabandi bagore ubwo bari mu gikorwa cyo gukosora ibizamini bya leta ahitwa Kiambu muri Kenya
Mu mafoto yagaragajwe na camera zizwi nka CCTV, yerekana uwo mwarimu agiye ku migozi yanitseho imyenda areba ko ntamuntu umubona hanyuma ahita ayimanura arayitwara.
Nyuma yaho iyo video igiyeriye ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi bibagije impamvu umwarimu nkuriya yakwiba amakariso yabagenzi be.
Ubuyobozi bwicyo kigo bwatangaje ko uwo Mwarimu kazi yahise ashyikirizwa Police ngo akurikiranwe kucyaha cy'ubujura bw'amakariso.
Bagabo John