Muri Tanzania haravugwa icyorezo kimpanuka z'imodoka aho mukwezi kumwe n'igice hamaze gupfa abantu 53 bazize impanuka hatarimo n'abakomeretse bikabije batigeze batangazwa.
Ikinyamakuru Mwananchi cyanditse ko intandaro yizi mpanuka zituruka ku kuba hari imodoka zitwara abagenzi barenze umubare wabo iyo modoka yemerewe gutwara.
Urugero rwatanzwe n'icyo kinyamakuru n'ubwimodoka ntoya zitwa "Michomoko" izi ngo zigenewe gutwara abagenzi batanu,ariko ngo usanga zitwara abagenzi 11.
Abantu batandukanye muri Tanzania harimo abavuga rikumvikana, basabye inzego zitandukanye by'umwihariko abashinzwe umutekano wo mu muhanda kugenzura niba koko abashoferi bubahiriza amategeko yo mu muhanda harimo no kureba umubare w'abagenzi batwaye niba ujyanye n'ubushobozi bwiyo modoka.

Impanuka nyinshi zatunzwe agatoki ngo nizaba twara moto n'imodoka zabantu kugiti cyabo ndetse nazimwe mu Rwanda twita Twegerane
Bagabo John
