•     

Tanzania: Umusirikare yarwanye n'ingwe kugeza ipfuye

Umusirikare witwa Paul Masanja, uri mu basirikare babarizwa mu mutwe ushinzwe kurinda inyamaswa uzwi nka ( TAWA) Yarwanye n'ingwe iramukomeretsa kugeza nayo ipfuye.

Umusirikare yarwanye n'ingwe kugeza ipfuye

Amakuru avuga ko iyi Ngwe, yari yasohotse mu ishyamba maze iza mu giturage ahitwa Mwanasola, mu karere ka Sikonge mu Ntara ya Tabora tariki ya 24 Ukuboza 2023.

Iyi ngwe ikigera mu ri icyo giturage yahise ikomeretsa umwana w'imyaka itandatu, abaturage bahise bahurura baza bafite inkoni n'amabuye bagerageza ku yirwanya ariko biba ibyubusa.

Nibwo bahise batumizaho abasirikare baza ari babiri, uwitwa Masanja yahise asaba abaturage kwitarura bakajya kure yaho yari iyo Ngwe yari yihishe mu gihuru.

Masanja yarwanye n'ingwe kugeza ipfuye 

Masanja yahise asanga ya Ngwe aho yari iri nayo iba iramubonye ihita imusimbukira aba arayifashe atangira kurwana nayo nibwo yamu komeretsaga mu mumutwe ariko uwo Masanja ayibera ibamba, maze mugenzi we barikumwe ahita ayirasa ihita ipfa maze Masanja bahita  bamutwara mu bitaro kugirango avurwe ibikomere mu mutwe.

Abaturage bashimiye ubutwari bwabo basirikare batabaye by'umwihariko Masanja warwanye nayo kugeza iyo Ngwe irashwe igapfa.

 Bagabo John