Umudepite womuri Finland witwa Eemeli Peltone, yitabye Imana aho bivugwa ko yiyahuriye munzu inteko ishinga amategeko ikorera.
Amakuru yatangajwe n'ikinyamakuru kitwa Iltalehti cyo muri icyo gihugu, cyanditse ko Eemeli Peltone, yitabye Imana kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Kanama 2025., aho bivugwa ko yaba yiyahuye.
Umudepite ushinzwe umutekano mu nteko, yatangaje ko ntabyinshi yavuga kurupfu rw'uyu mudepite ahubwo ko bagomba gutegereza ibizatangazwa n'inzego zishinzwe iperereza.

Kugeza ubu ntabwo haratanganzwa icyatumye uyu mudepite yiyambura ubuzima., umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw'ibitaro mugihe hagitegerejwe isuzuma ngo hamenyekane icyatumye uyu mudepite yiyahura.
Bagabo John
