Umukobwa witwa Amanda Stelzer ukomoka muri Amerika, arembeye mu bitaro aho bamusanganye kanseri y'ibihaha yaturutse kuba yaranywaga isigara 50 ku munsi
Ikinyamakuru Daily Mail cyanditse ko uyu mukobwa Amanda uri mu kigero ki imyaka 34 yatangiye ku nywa itabi ryo mu bwoko bw'isigara muri 2015 biturutse ku bantu bagendanaga.
Byageze aho, itabi riramuganza kuburyo yatangiye kujya anywa isigara 50 ku munsi.

Yanywaga isigara 50 ku munsi bimuviramo kanseri y'ibihaha
Byageze muri 2019 aza kuremba ba mutwara mu bitaro bamusuzuzumye basnga ibihaha byarangiritse kuburyo yahumekaga insigane bahita bamushyira mu cyuma cyongera umwuka kizwi nka (oxygen)
Uyu mukobwa avuga ko yaje gutandukana n'inshuti ze ebyiri biturutse kuba yaranze kureka kunywa isigara.
Bagabo John
